Nta n’umwe wibagiranye: umurimo w’Umukiza ugera no mu isi ya roho.
Ubu, ku birebana n’imiterere ya roho hagati y’urupfu n’umuzuko—Dore, nabimenyeshejwe n’umumarayika, ko roho z’abantu bose, bakiva muri uyu mubiri upfa, koko, roho z’abantu bose, zaba nziza cyangwa mbi, zijyanwa iwabo kuri iyo Mana yabahaye ubuzima. Nuko noneho hakazabaho, ko roho z’abakiranutsi bakirwa mu miterere y’ibyishimo, aricyo cyitwa paradizo, imiterere y’iruhukiro, imiterere y’amahoro, aho bazaruhukira imidugararo yabo yose n’impungenge zose, n’ishavu.
Alima yigisha ko roho zikomeza kubaho nyuma y’urupfu, kandi abakiranutsi binjira mu buruhukiro bwitwa paradizo.
Nuko najweho n’ijwi rya Nyagasani, rivuga riti: Abapfuye bose bataramenya iyi nkuru nziza, bari kuba barayakiriye iyo bari kuba baremerewe guhamaho, bazaba abaragwa b’ubwami selestiyel bw’Imana; Kandi nanone abazapfa bose uhereye ubu n’ahazaza batarabumenya, bakaba bari kuba barabwakiriye n’imitima yabo yose, bazaba abaragwa b’ubwo bwami; Kuko njyewe, Nyagasani, nzacira urubanza abantu bose bijyanye n’imirimo yabo, bijyanye n’icyifuzo cy’imitima yabo.
Abapfuye batumvise inkuru nziza ariko bari kuyakira ntibahezwa; Imana icira imanza ikurikije ibyifuzo by’umutima.
Uko natekerezaga byimbitse kuri ibi bintu byanditswe, amaso y’imyumvire yanjye yarahumutse, maze Roho wa Nyagasani anzaho, nuko mbona ibihiriri by’abapfuye, haba aboroshye n’abakomeye.
Ibonekerwa ry’Umuyobozi Joseph F. Smith ryo mu 1918 ry’isi ya roho ritangira igihe atekereza byimbitse ku byanditswe bitagatifu.
Ariko dore, avuye mu bakiranutsi, yashyizeho imbaraga ze kandi ashyiraho intumwa, zambaye ububasha n’ubushobozi, kandi abashinga kujya imbere no gushyira urumuri rw’inkuru nziza abari mu mwijima, ndetse roho zose z’abantu, kandi iyo niyo inkuru nziza yabwirijwe abapfuye.
Umukiza yashyize kuri gahunda roho z’abakiranutsi ngo zijyane inkuru nziza ku bapfuye bose.
Ni uko inkuru nziza yabwirijwe abari barapfiriye mu byaha byabo, nta bumenyi bw’ukuri, cyangwa mu gicumuro, kubera ko bahakanye abahanuzi. Aba bigishijwe kwizera Imana, kwihana icyaha, umubatizo mu kigwi cy’undi kubw’ukubabarirwa ibyaha, impano ya Roho Mutagatifu kubw’ukurambikwaho ibiganza, N’andi mahame yose y’inkuru nziza bari bakeneye kumenya kugira ngo babe bakwiriye ko bashobora gucirwa urubanza bijyanye n’abantu mu mubiri, ahubwo babeho bakurikiza Imana muri roho.
Roho zo mu isi ya roho zigishwa inkuru nziza yuzuye, harimo n’umubatizo mu kigwi cy’undi.
Umuhanuzi Joseph Smith, na data, Hyrum Smith, Brigham Young, John Taylor, Wilford Woodruff, nabo bari mu isi ya roho hamwe n’izindi roho z’intore zari zarateganyirijwe kuzaza mu busendere bw’ibihe kugira ngo zigire uruhare mu gushyiraho urufatiro rw’umurimo ukomeye w’umunsi wa nyuma, Urimo kubaka ingoro n’ugukorerwamo imigenzo kubw’ugucungurwa kw’abapfuye, byariho no mu isi ya roho.
Roho zatoranyijwe zabikiwe gushyiraho imfatiro z’umurimo wo mu minsi ya nyuma, harimo ingoro n’imigenzo y’abapfuye.
Nabonye ko abakuru bakiranutse b’ubu busonga, igihe bavuye muri ubu buzima bupfa, bakomeza imirimo yabo babwiriza iby’inkuru nziza y’ukwihana n’ugucungurwa, binyuze mu gitambo cy’Umwana w’Ikinege w’Imana, mu bari mu mwijima kandi mu buretwa bw’icyaha mu isi ikomeye ya roho z’abapfuye. Abapfuye bihana bazacungurwa, binyuze mu kumvira imigenzo y’inzu y’Imana, Kandi nyuma y’uko batanze icyiru cy’ibicumuro byabo, kandi basukuwe, bazakira ingororano bijyanye n’imirimo yabo, kuko ari abaragwa b’agakiza.
Abizerwa bakomeza kwigisha nyuma y’urupfu, kandi abapfuye bihana bacungurwa binyuze mu migenzo y’ingoro.
Kandi roho nyinshi zari mu nzu y’imbohe zayivuyemo, nuko bahagarara iburyo bw’Imana; maze abasigayemo bashyirwa mu minyururu y’umwijima kugeza ku rubanza rw’umunsi ukomeye.
Mu ibonekerwa rya Henoki, roho ziri mu nzu y’imbohe zigera iburyo bw’Imana bijyanye n’umurimo w’Umukiza.